Igiti :

Igiti kiri mu muryango w’ibinyabuzima.Kiramera, kigakura, kikaba cyarabya, cyakwera imbuto, hanyuma kikazasaza.

Cyakora ntigishobora kwiyimura aho kiri.

Igiti kigizwe n’imizi, n’igihimba n’amashami, n’amababi, n’indabyo zibyara imbuto.Imizi ifatisha igiti mu butaka ikabuvanamo ibigitunga. .

Igihbimba gitangirira ku butaka kigakura kijya hejuru.

Igiti gihumekera mu mababi.Aho inbiti biri ari byinshi bahita ishyamba.Amashyamba akurura imvura akanarwanya isuri.

Ibiti bigira akamaro kenshi: hari ibyera imbuto: nk’amacunga, amapapayi, indimu, amatunda, marakuja, za avoka n’ibindi byinshi.

Hari n’ibyubakishwa amazu n’amateme; hakaba n’ibisaturwamo imbaho, zikabazwamo ibikoresho by’amoko menshi, hakaba n’ibicanwa. .

Igiti gikwiye rero kwitabwaho cyane; kigafatwa neza, nticyangizwe, ahubwo kikiturwa ineza kigirira abantu.

Wa mugani wa ka karirimbo koko

«Nutema kimwe ujye utera bibiri».